
Muri Gospel Club hongewemo umwanya wo kureba filime Ibitaramo bihuriza hamwe abakristu byiswe Gospel Club bigarutse ku nshuro ya gatanu aho byashyizwemo umwanya wo kureba filime mu rwego rwo kurushaho kwagura ibikorwa bihuza abakristu muri rusange.
Kuri iyi nshuro Gospel Club izaba ku wa 5 Kamena 2026 kuri Zion Temple Rubirizi kuva 7PM – 11PM ndetse kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Joshua Tuyitakire, wagize igitekerezo cy’ibitaramo bya “Gospel Club” yasobanuye ko agamije guhuriza hamwe abakristu bakaganira, bagasabana babyina indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana ndetse n’ibindi bikorwa byarushaho kwagura umurimo w’Imana.
Ibi bitaramo bikomeje kwaguka bikaba buri kwezi byongewemo umwanya wo kureba filime za gikirisitu mu rwego rwo kurushaho guhuza abakirisitu.
Yagize ati “Uyu mwaka kuri Gospel Club turifuza gukora nkuko twabyiyemeje (Gukora buri kwezi) ku buryo duha urubuga Impano nyinshi ziri mu itorero n’iziri hanze zigakorera Imana!” Kandi nta gihindutse rwose Murabona Kigali Gospel Club Festival vuba aha.”
“Kuri Iyi nshuro twifuza gushyira umusanzu wacu mu kubaka cyane Imitima ya benshi mubashakanye ndetse n’abateganya kubaka Ingo, imwe mu ntwaro bakwiye gukoresha rero ni ISENGESHO (Niyo mpamvu theme yacu Ari “VITAMIN P” P for prayer that brings peace, Protection and Prosperity). Rero imwe mu nzira y’ubuhanzi yo kuganira n’ibitekerezo bya benshi ni Cinema.”




