
Nshimiyimana Emmanuel bakunda kwita Kabange myugariro wakiniraga ikipe ya Rayon Sports yongereye amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe ndetse na mugenzi we Kapiteni Youssou Diagne ibiganiro byose bikaba byarangiye igisigaye akaba ari ugushyira umukono ku masezerano.
Myugariro akaba na Kapiteni wungirije mu ikipe ya Rayon Sports Nshimiyimana Emmanuel bakunda kwita Kabange nyuma yaho yari asoje amazezerano muri iyi kipe ikaba yaboneyeho kumwongerera amasezerano angana n’imyaka ibiri.
Kabange n’umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya Rayon Sports bitewe nubwitange yagiye agaragaza ndetse uyu mukinnyi benshi bakaba bamukundira ikinyabupfura cye aho usanga ari umukinnyi utasangana imyitwarire mibi hanze y’ikibuga.
Aya masezerano ya Kabange akaba agomba kuzarangira mu mwaka wa 2028 aho na Kapiteni Youssou Diagne mbere yo gusubira iwabo muri Senegal mu biruhuko yari yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports.





