
Sheebah Kalungi umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda yatangaje uburyo ubuzima bwo kuba icyamamare hari igihe byatumye ashaka kwiyahura nyuma yo gutekereza ko ntamuntu uba umwitayeho ndetse ko acecetse ntagire icyo yongera gukora abantu bamwibahirwa ibi bikaba byaratumaga yibaza ku rukundo bamukunda.
Umuhanzikazi Sheebah Karungi yatangaje ko mu mwaka wa 2018 yanyuze mu bihe bikomeye by’ihungabana n’agahinda byamugejeje ku rwego rwo gutekereza kwiyambura ubuzima.
Sheebah yavuze ko nubwo icyo gihe umuziki we wari uri kuzamuka cyane, inyuma y’ibyo abantu babonaga yari ahanganye n’ibibazo bikomeye by’amarangamutima no kwiheba.
Yagaragaje ko ubuzima bw’ibyamamare budahora bworoshye nk’uko benshi babitekereza, anashimangira ko ubuzima bwo mu mutwe bukwiye kwitabwaho nka kimwe mu bindi bibazo bikomeye umuntu ashobora guhura na byo.
Uyu muhanzikazi yavuze ko kwiheba kwe kutatewe n’ikintu kimwe cyihariye, ahubwo byaturutse ku kuba yaramenye ko umuziki wamuhaga ibyishimo byinshi ari na wo ushobora kumutera ububabare bukomeye kurusha ibindi byose.



