
Ibitaramo bihuriza hamwe abakristu byiswe Gospel Club byongeye kuba ku nshuro ya 5 aho byongewemo umwanya wo kureba filime mu rwego rwo kurushaho kwagura ibikorwa bihuza abakristu muri rusange.
Joshua Tuyitakire wagize igitekerezo cy’ibitaramo bya “Gospel Club” yavuze ko yanejejwe n’uburyo urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi ndetse ko benshi batashye banyuzwe n’ubutumwa bwatangiwe muri iki gitaramo, ibintu avuga ko byamwongereye imbaraga zo gukomeza gutegura ibi bitaramo bya Gospel Club.
Ni ibitaramo yateguye mu rwego rwo guhuriza hamwe abakristu bakaganira, bagasabana babyina indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana ndetse n’ibindi bikorwa byarushaho kwagura umurimo w’Imana.
SOMA:Abazitabira Gospel Club bazagira n’umwanya wo kureba na filime
Ibirori bya Gospel Club byabaye ku wa 5 Kamena 2026 bibera kuri Zion Temple Rubirizi kuva 7PM – 11PM ndetse kwinjira byari ubuntu.
Kuri Iyi nshuro ibi bitaramo byari byagarukanye insanganyamatsiko ya “VITAMIN P” P for prayer that brings peace, Protection and Prosperity).
Byongewemo umwanya wo kureba filime mu rwego rwo kurushaho kwagura ibitekerezo bya benshi hifashishijwe uburyo butandukanye.





