
Nemeye Platini umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe cyane arwariye my bitaro bya CHUK nyuma yo gifatwa n’uburwayi butunguranye bwatangiye bworoheje nyuma bukaza kumukomerana bikarangira ajyanywe mu bitaro.
Umuhanzi Nyarwanda Nemeye Platini arwariye mu Bitaro bya CHUK nyuma yo gufatwa n’uburwayi bitunguranye.
Uyu muhanzi akaba yaragiye mu bitaro ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena ariko amakuru akaba avuga ko atarembye cyane.
Nkuko amakuru ahari abitangaza mu minsi yashize Platini P yagiye arwara ariko akumva bidakomeye ntajye kwa muganga, ubu burwayi nibwo bwaje kumugaruka bituma ajya kwa muganga.
Platini P yahereye umuziki mu itsinda rya Dream Boyz yafatanyaga na mugenzi TMC ariko ubu iri tsinda rikaba rimeze nk’iryasenyutse aho aririmba ku giti cye.



