
Jose Chameleone umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda akaba Ari umwe mu bahanzi b’abanyabigwi amaze iminsi i Kigali aho yaje kwivuriza amaso muri Rwanda charity eye hospital.”
Jose Chameleone wari i Kigali yasabwe na Bruce Melodie ko yakwitabira igikorwa cye mu kumushyigikira muri ibi bitaramo bizenguruka Igihugu aho uyu muhanzi yemereye Bruce Melodie ndetse birangira yitabiriye iki gikorwa.
Mu ijambo rye ubwo yahamagarwaga ku rubyiniro, Jose Chameleone yashimiye Bruce Melodie na The Ben ku gitekerezo bagize cyo gukorana ibitaramo.
Jose Chameleone yavuze ko ari umufana ukomeye wa The Ben na Bruce Melodie ndetse aboneraho kubasaba ko bakorana indirimbo.


