
Indirimbo “Sikosa” ya Kevin Kade yakoranye na Element Eleeeh ndetse na The Ben, mu ikorwa ryayo by’umwihariko mu kuyandika, yakozweho n’abantu barenga 8 barimo Rumaga Junior, Diez Dola, Kenny K-Shot, Element Eleeeh, Jerois Music, n’abandi.
lyi ndirimbo imbaraga yashyizweho bigaragara ko zitapfuye ubusa kuko uretse kuba ariyo ndirimbo nini ya Kevin Kade ubu ndetse yakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo cyane nko muri Uganda.
SOMA:Christopher atewe ishema na Kevin Kade yishyuriye indirimbo ya mbere yakoze
Abahanzi bose bayihuriyemo iyo bagiye mu bitaramo bakorera hanze y’igihugu usanga bayifashisha cyane.
Kugeza ubu “Sikosa” ikaze kurebwa na miliyoni zirenga 17 kuri YouTube, yumviswe inshuro zirenga miliyoni 1.2 kuri Spotify ndetse n’inshuro zigera ku bihumbi 890 kuri Audiomack, mu gihe kigera ku mwaka n’amezi asaga 10.




