
Umuhanzi Runup nyuma yo gukorana n’abaterankunga bo muri Nigeria bakaza gutandukana nabi yatangaje rimwe mu masomo byamusigiye harimo gukora Label ye ndetse kuri ubu ikaba yaranatangiye gukora ndetse anemeza ko ubu atasinya amasezerano atabanje kubaza abanyamategeko babisobanukiwe kumurusha..
Umuhanzi Emmanuel Kwizera wamamaye nka Run Up, hashize iminsi ibiri asohoye indirimbo “QUE PASO”, mu buryo bw’amashusho ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 149 kuri YouTube. Iyi ndirimbo ije nyuma y’ibyumweru bibiri isohotse ku mbuga zicururizwaho umuziki mu buryo bw’amajwi.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Run Up yavuze ku mishinga ateganya gushyira mu bikorwa, irimo album nshya, igitaramo, ndetse na label ye bwite aherutse gushinga dore ko yemeza ko nyuma y’amasezerano yasinye ntibigende neza byamusigiye isomo.
Nkuko yabitangaje akaba yagize ati “Isomo nakuyemo ni uko ntazongera gusinya amasezerano ntagishije inama abanyamategeko babizi kundusha. Mbere yo gusinya, nzajya mbanza nyibereke babanze basuzume neza. Bizajya bimfata umwanya, ariko nkore ibintu mu buryo bwizewe.”





