
Thomas Müller wabaye umukinnyi ukomeye mu makipe atandukanye yatandukanye n’umugore we Lisa Müller bari bamaranye Imyaka 19 aho aba bombi batandukanye nta mwana bafitanye.
Kuri ubu Lisa yamaze gusiba amafoto yose ari kumwe na Thomas Müller kuri konti ye ya Instagram. Ni mu gihe Müller we agifiteho ayo bifotoje mu myaka yatambutse.
Kuva muri Kanama 2025, ubwo Thomas Müller yasinyiraga ikipe ya Vancouver Whitecaps muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nta na rimwe Lisa yigeze ajya kumushyigikira kuri stade ndetse uyu mukinnyi yavugaga ko umugore we yahisemo kuguma mu Budage mu rwego rwo gukomeza umwuga akora wo kwita ku nyamaswa.
Thomas Müller na Lisa Müller batangiye gukundana mu 2007 maze urukundo rwabo ruza gukura bafata icyemezo cyo kurushinga mu 2009.
Uyu mugore azibukirwa ku buryo mu 2015 yanze ko umugabo we asinyira Ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza kubera ko atashakaga kuva mu Budage. Bombi batandukanye nta mwana bafitanye.




