
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana Israel Mbonyi ari kubarizwa i Bruxelles mu Bubiligi, aho ategerejwe mu gitaramo kizabera ahitwa Hotel dolce la hulpe, ku ya 13 Kamena 2026.
Igitaramo cy’uyu muhanzi uri mu bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana byitezwe ko kizabera muri hoteli yitwa ‘Dolce La Hulpe’ iherereye hanze ya Bruxelles iminota nka 20-25 uramutse ugenda n’imodoka.
Ni hoteli iherereye mu ishyamba ryitwa ’Sonian’, aho bamwe mu bazitabira iki gitaramo bahamya ko babonye amahirwe yo gusohoka mu Mujyi bagatemberera hanze gato ya Bruxelles.
Israel Mbonyi akaba asanzwe ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse akaba akunze gukorera ibitaramo hanze y’igihugu






