
Abahanzi Ariel Wayz na Ish Kevin indirimbo zabo bari gukorana na Universal Music baherutse kwinjiramo, amashusho yazo ari gushyirwa kuri You Tube binyuze muri kompanyi ya Vevo (Video Evolution) ikorana na Universal na Sony mu gatanga amashusho ari ku rwego rwiza.
Vevo ikorana n’ibigo bikomeye mu gucuruza umuziki ndetse n’amashusho atandukanye.
SOMA:Ariel Wayz yateguje indirimbo ye yakoranye na Bensoul
Aba bahanzi bombi kandi babarizwa muri Universal Music Group ishami rya Afurika riherereye muri Kenya, indirimbo bakoze harimo uruhare rw’iyi sosiyete ubu kugira ube wazimanura muri telefoni yawe kuri Audiomack bisaba kuba uri umukiriya wishyura (Premium Users).
Ibi byose biba ku ndirimbo zabo kuko iyi sosiyete icuruza ibihangano by’abahanzi bakomeye ku Isi, iba ishaka ko abo bakorana ibihangano byabo bigira amafaranga menshi byinjiza.






