
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyasenye ibikorwaremezo byo munsi y’ubutaka bya Hezbollah mu misozi ya Ali Taher, mu majyepfo ya Liban, hakoreshejwe ibisasu birenga toni imwe.
Israel yavuze ko ibyo bikorwa remezo byari ahantu h’ingenzi Hezbollah yakoreshaga mu bikorwa bya gisirikare muri aka gace.
Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 10 Nzeri, nyuma y’iminsi mike Israel ifashe aka gace kari gasanzwe kayoborwa na Hezbollah.
Mu gihe cy’iturika, hakoreshejwe ibisasu bifite uburemere burenga toni imwe. Imbaraga z’iryo turika zateje umutingito ufite ubukana bwa 4.1 ku gipimo cya Richter, nk’uko ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’ubutaka n’imitingito cyabitangaje.
Umusozi wa Ali Taher wari urimo icyicaro gikuru cy’umwe mu mitwe itatu ikomeye ya Hezbollah yari ishinzwe kurinda amajyepfo ya Liban. Uwo mutwe witwaga Badr, ukaba wari ushinzwe umutekano w’agace ko hagati karimo intara ya Nabatiyeh n’umujyi wa Nabatiyeh, mu majyaruguru y’uruzi rwa Litani.
Aka gace gafatwa nk’ahantu h’ingenzi kubera ko umusozi wa Ali Taher uri ku butumburuke burenga metero 600, bigatuma uwuriho abasha kureba no kugenzura ikibaya cya Litani ndetse n’igice kinini cy’amajyepfo ya Liban.
Israel yavuze ko yasenye ibirometero birenga bibiri by’imihanda yo munsi y’ubutaka, izwi nka ‘tunnels’, mu burebure bw’ibirometero umunani bwari bwacukuwe munsi y’umusozi.
Mu bikorwa remezo byasenywe harimo ububiko bw’intwaro n’amasasu, icyicaro gikuru cy’ubuyobozi bushinzwe ibikorwa, aho abarwanyi babaga ndetse n’ububiko bunini bw’ibiribwa.
Iki gikorwa cyabaye mu gihe Israel ikomeje ibitero n’ibikorwa bya gisirikare mu majyepfo ya Liban, nubwo hari amasezerano yo guhagarika imirwano.
Ibi bibaye hasigaye iminsi ine ngo ibihugu byombi bigirane ibindi biganiro biteganyijwe kubera i Roma.
Biteganyijwe ko ibyo biganiro bizibanda ku kibazo cyo kwambura burundu intwaro umutwe wa Hezbollah no kongera gushyira aka karere mu maboko ya Leta ya Liban.
Ibi bijyanye kandi n’uko ingabo n’inzego z’umutekano za Liban muri iki cyumweru zarongeye koherezwa mu mujyi wa Nabatiyeh.






