
Kalonji Kabamba, umwe mu bantu bazwi mu gutanga ibitekerezo kuri politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagaragaje amakenga ku mpanuka y’indege yahitanye abayobozi bakuru b’ubutabera bwa gisirikare, bituma FARDC imwamagana bikomeye ndetse inavuga ko ishobora kumushyikiriza ubutabera.
Iyi mpanuka yabereye i Kenge, mu Ntara ya Kwango, ku wa 25 Nzeri 2026, ihitana abantu 17, barimo Lieutenant-General Joseph Mutombo Katalayi Tiende wari Perezida wa mbere w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, na Lieutenant-General Lucien-René Likulia Bakumi wari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare.
Nyuma y’iyi mpanuka, Kalonji Kabamba yatangiye kwibaza ku cyaba cyarayiteye, agaragaza ibibazo avuga ko bitarasobanuka neza ku rugendo rw’abari mu ndege ndetse n’imiterere y’impanuka.
Mu byo yagarutseho harimo amakuru avuga ko hari ibikoresho bya gisirikare byaba byarabuze mu kigo cya gisirikare cya Kamina, birimo intwaro zishobora kurasa indege ndetse n’izindi ntwaro.
Kalonji yahuje ayo makuru n’ibibazo yibazaga ku mpamvu n’uburyo indege yari itwaye abo bayobozi yahanutse.
Ibyo FARDC ntiyabyemeye. Mu itangazo ryayo ryo ku wa 27 Nzeri 2026, yasobanuye ko urugendo abo bayobozi baguyemo rwari ubutumwa bw’akazi busanzwe kandi bwemewe, bugamije gukurikirana imikorere y’ubutabera bwa gisirikare i Kikwit.
FARDC yavuze ko kuba abo bayobozi bombi bari kumwe muri urwo rugendo bidakwiye gufatwa nk’ikintu giteye amakenga, kuko basanzwe bajyana mu butumwa bujyanye n’inshingano zabo.
Ku bijyanye n’ibikoresho bya gisirikare bivugwa ko byabuze i Kamina, FARDC yavuze ko ibyo Kalonji yatangaje bidafite ishingiro, inamushinja gukwirakwiza amakuru atagenzuwe.
Kalonji Kabamba azwiho kuba afitanye umubano wa hafi n’abari ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Ku wa 22 Ukuboza 2025, Tshisekedi yamwakiriye i Kinshasa, ari kumwe na Jean-Claude Mubenga, bagirana ibiganiro byibanze ku bibazo birimo ubumwe bw’Abanye-Congo, ubusugire bw’igihugu ndetse na politiki n’umutekano.
Kalonji kandi akunze kugaragara mu biganiro no mu bikorwa by’abantu bashyigikiye umurongo wa Tshisekedi ku bibazo bya politiki n’umutekano.
Ni muri urwo rwego amakenga ye ku mpanuka y’i Kenge akomeje guteza impaka. Umuntu wigeze kwakirwa na Tshisekedi kandi uzwiho gushyigikira bimwe mu bikorwa by’ubutegetsi, ubu ni we wagaragaje ibibazo ku mpanuka, mu gihe igisirikare cya Leta kivuga ko ibyo yatangaje nta shingiro bifite.
FARDC yanatangaje ko ishobora gushyikiriza Kalonji Kabamba ubutabera kubera ibyo ivuga ko ari ibirego bidafite ibimenyetso kandi bishobora kwangiza icyizere abantu bafitiye igisirikare.
Kugeza ubu, icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana. Perezida Félix Tshisekedi ariko yategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka yahitanye abo bayobozi bakuru b’ubutabera bwa gisirikare.






