
Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) bwatangaje abayobozi bashya b’Inama Nkuru y’Itorero, nyuma y’uko abari basanzwe kuri izo nshingano basoje manda yabo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko hashingiwe ku Ngingo ya 17 y’Amategeko Shingiro y’Itorero, Inama Nkuru yatoye Urimube Bonaventure nk’Umuyobozi wayo, naho Uwineza Gladys agirwa Umuyobozi Wungirije.
Ubuyobozi bwa ADEPR bwashimiye Nsanzabozwa Pascasie wari uyoboye Inama Nkuru ndetse na Me Twayigeze Jean Claude wari Umuyobozi Wungirije, nyuma yo gusoza manda yabo ku wa 25 Nzeri 2026.
Inama Nkuru isoje manda yari imaze imyaka itanu, kuva mu 2021 kugeza mu 2026. Muri iyo manda, ADEPR ivuga ko habaye impinduka zitandukanye mu miyoborere y’Itorero.
Muri izo mpinduka harimo kugabanya amaparuwasi agera kuri 30 mu gihugu, gushyiraho amabwiriza mashya agenga abaririmbyi n’amakorali, ndetse no guha abagore inshingano z’ubupasiteri.
Inama Nkuru ya ADEPR ni rwo rwego rukuru rw’ubutegetsi bw’Itorero. Rushinzwe gukurikirana imikorere n’imicungire yaryo, ndetse no gufata imyanzuro ku ngingo zikomeye zirebana n’imiyoborere y’Itorero.






