
Umuhanzi The Ben yasabye abakunzi be gukomeza kureba indirimbo ye ‘Inshallah’ ikagera kuri miliyoni 10 z’abayirebye kuri YouTube, nyuma y’uko yari yarasezeranyije ko izagera kuri miliyoni eshanu agahita ashyira hanze indi ndirimbo nshya.
The Ben yari yatangaje ko indirimbo ‘Inshallah’ niramuka igeze kuri miliyoni eshanu z’abayirebye kuri YouTube, azahita ashyira hanze indi ndirimbo nshya.
Ku munsi w’ejo ni bwo iyi ndirimbo yujuje miliyoni eshanu z’abayirebye kuri YouTube, bituma abakunzi b’uyu muhanzi batangira kumwibutsa isezerano yabahaye ryo kubaha indi ndirimbo.
Icyakora, aho guhita ashyira hanze indirimbo nshya nk’uko yari yabisezeranyije, The Ben yongeye gusaba abakunzi be gukomeza kureba ‘Inshallah’, igakomeza kuzamuka kugeza ku bantu miliyoni 10 bayirebye.
Ibi bivuze ko abakunzi be bagomba gutegereza igihe iyi ndirimbo izaba imaze kugera kuri iyo mibare, mbere y’uko The Ben ashyira hanze indi nshya.




