
APR FC yasezereye Les Aigles du Congo muri CAF Champions League, nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura, igahita ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Les Aigles du Congo yari yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze, bituma ikipe y’ingabo z’u Rwanda isabwa gutsinda umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro kugira ngo ibashe gukomeza.
Umutoza wa APR FC ukomoka muri Maroc, Talib Abderrahman, yari yagize impinduka imwe gusa mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ugereranyije n’abakinnye umukino ubanza. Ronald Ssekiganda wari wabonye ikarita itukura yasimbuwe na Seidu Yussif Dauda.
APR FC yatangiye umukino isatira buhoro, nubwo yanyuzagamo ikagerageza gushaka uburyo yabona igitego. Imipira myinshi yashakaga kugana mu izamu rya Les Aigles du Congo yagarurwaga n’ubwugarizi bw’iyi kipe.
Mu minota 30 ibanza, APR FC yabonye amahirwe akomeye arimo umupira Cheikh Djibril Ouattara yateye umunyezamu akawukuramo, ndetse n’umupira William Togui Mel yahinduye imbere y’izamu ariko Amani Michel ananirwa kuwushyira mu rushundura.
Ku munota wa 33, APR FC yafunguye amazamu. Cheikh Djibril Ouattara ni we watsinze igitego cya mbere, bituma amakipe yombi ajya kuruhuka APR FC iyoboye 1-0.
APR FC yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego cya kabiri cyari kuyifasha kurushaho kwegera intsinzi.
Ku munota wa 55, Ishimwe Christian yatsindiye APR FC igitego cya kabiri kuri kufura, bituma iyi kipe yongera icyizere cyo gusezerera Les Aigles du Congo.
Mbere y’iyo kufura, APR FC yari yakoze impinduka ebyiri, aho Hakim Kiwanuka na Uwiyaremye Fidali binjiye mu kibuga basimbura Amani Michel na Memel Dao.
Ku munota wa 77, APR FC yabonye penaliti nyuma y’ikosa ryari rikorewe Cheikh Djibril Ouattara. Uyu mukinnyi yahise ayitera neza, atsindira APR FC igitego cya gatatu.
Nyuma yaho, Ngabonziza Pacifique yinjiye mu kibuga asimbura William Togui Mel.
Umukino warangiye APR FC itsinze Les Aigles du Congo ibitego 3-0, ihita ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho cya CAF Champions League ku giteranyo cy’ibitego 3-1.







1 thought on “APR FC yasezereye Les Aigles du Congo, ikomeza muri CAF Champions League”