
Umusifuzi wari mpuzamahanga w’Umwongereza Anthony Taylor yasezeye gusifura nyuma y’imyaka 20 ari umusifuzi.
Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nyakanga 2026, ni bwo Taylor yatangaje ko yasezeye kuri uyu mwuga, ashimangira ko igitutu ndetse no gutukwa bya hato na hato byihutishije icyemezo cye.
Ati: ‘’Gusifura imikino yo ku rwego rwo hejuru byambereye amahirwe akomeye cyane, ariko ni akazi karimo igitutu gikabije kandi gahora gakurikiranwa no kugenzurwa buri gihe. Bityo rero, mbona igihe kigeze cyo gusezera kuri uwo mwuga nkitegura gutangira indi ntambwe nshya mu rugendo rw’umwuga wanjye.”
Mu 2023 yibasiwe n’abafana ba AS Roma ku Kibuga cy’Indege cya Budapest muri Hongrie kubera kunengwa n’uwari umutoza w’iyo kipe icyo gihe, José Mourinho, nyuma y’uko Roma itsinzwe na Sevilla ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League.
Umukino wa nyuma yasifuye ni uwa 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, wahuje Espgane na Portugal.
Taylor w’imyaka 47, yasifuye imikino 831 irimo 432 ya Premier League, anayobora amarushanwa akomeye arimo Igikombe cy’u Burayi n’Igikombe cy’Isi.







