
Abasirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-15 basoje umwaka bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, bambitswe Umudari w’Ishimwe.
Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nyakanga 2026, Perezida wa Repubulika ya Santarafurika Faustin Archange Touadéra, niwe wambitse aba basirikare b’u Rwanda iyi midali. Ni umuhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i Bangui.
Uyu mudari watanzwe mu rwego rwo gushimira Ingabo z’u Rwanda, ubwitange n’ubunyamwuga byabaranze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Santarafurika, aho bagize uruhare mu kurinda abasivili no kubungabunga amahoro, umutekano n’ituze.
Umuyobozi wa Batayo ya 15, Lt Col Paul Gasasira, yashimiye Perezida wa Repubulika ya Santarafurika ku nkunga yakomeje guha Batayo ayoboye mu gusohoza inshingano zayo. Yanashimye ubunyamwuga, imyitwarire myiza ndetse n’ubwitange byaranze abasirikare ba RWANBATT15 mu gihe cyose bamaze mu butumwa.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi bakuru ba Guverinoma ya Repubulika ya Santarafurika, Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Nyakubahwa Olivier Kayumba, abayobozi bakuru mu nzego z’igisirikare, ndetse n’abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Santarafurika.









