
Ikipe ya Rayon sports yatangiye neza imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026 itsinda KVZ FC yo mu Birwa bya Zanzibar ibitego 2-0.
None ku Cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 2026, nibwo hakinwe umunsi wa mbere wo mu tsinda C riherereyemo Rayon sports mu mikino ya CECAFA Kagame Cup iri kubera mu Rwanda.
Mbere y’uko uyu mukino utangira habanje gufatwa umunota waguha icyubahiro nyakwigendera Kanyankore younde wabaye umutoza witabye imana ku munsi w’ejo.
Umukino watangiye ku isaha ya sa Kumi n’ebyiri (18h00), watangiye ikipe zombi zihabwa amahirwe, ariko Rayon sports ariyo ihabwa menshi kuko ari ikipe iri murugo.
Mu minota 10 ya mbere y’umukino wabonaga ko ikipe zombi zikiri kwigana ariko ikipe ya Rayon sports ikajya inyuzamo akataka cyane izamu rya KVZ FC.
Mu gice cya mbere cy’umukino Rayon sports yagerageje uburyo bwinshi bw’ibitego ariko umuzamu wa KVZ FC bagasanga ari maso.
Rayon sports yakomeje kurema uburyo bw’ibitego nk’ubwo yabonye ku munota wa 44 ku mupira wari uturute kuri Nizeyimana Mubarakh awuhereje Issa Djiguiba ariko umuzamu arawumutanga.
Iminota 45 isanzwe y’igice cya mbere yarangiye ikipe zombi zinganya ubusa k’ubusa, umusifuzi yongeyeho iminota 4. Ku munota wa 2 w’inyongera Issa Djiguiba wagize umukino mwiza yongeye kugera imbere y’izamu ariko asanga umuzamu wa KVZ FC yasohotse neza umupira arawufata.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi ndetse ubona ko buri kipe ishaka gutanga indi kubona igitego.
Rayon sports yatangiranye impinduka aho Boris Benu utari wagize umukino mwiza yasimbuwe na Elie Tatou.
Elie Tatou ubwo yinjiraga mu kibuga ibintu byatangiye guhinduka kuko yatangiye gukinana neza na Issa Djiguiba ukina ku 10 wari urimo kwitwara neza ibi byaje gutuma Elie Tatou ategerwa mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi ahita atanga penelite yinjijwe na Junior Kameni ku munota wa 71, nawe wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Rayon sports nyuma yokubona igitego cya mbere ntiyahwemye kwotsa igitutu izamu rya KVZ FC kuko yaje kubona ikindi gitego cyo ku munota wa 82 cyatsinzwe na Muhoza Daniel w’imyaka 19 Rayon sports yaguze imukuye muri Etoile de l’Est.
Umukino warangiye Rayon sports itsinze KVZ FC ibitego 2-0.
Abakinnyi batatu binjiye mu kibuga basimbuye aribo Elie Tatou, Junior Kameni na Muhoza Daniel nibo bagize uruhare mu bitego bibiri Rayon sports yatsinze.
Umukinnyi mushya wa Rayon sports Issa Djiguiba ukina ku 10 nawe yagize umukino mwiza nyuma yuyu mukino bigaragarako azafasha cyane Rayon sports ku 10 kuko yahakinnye neza.
Ubu Rayon sports ni iya kabiri mu itsinda C aho inganya amanota na Al Hilal SC nayo yatsinze ibitego bibiri Tusker FC yo muri Kenya, muri iri tsinda Tusker FC na KVZ FC nizo zanyuma zifite ubusa bw’inota.
Rayon sports izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu ikina na Tusker FC naho Al Hilal SC kuri uwo munsi izakina na KVZ FC.
Uyu mukino kandi wanarebwe n’umutoza wa Amavubi Stephen Constantine.












