
Ihuriro AFC-M23 ryatangaje ko abantu 24, barimo abana n’abanyeshuri 19 b’abakobwa n’abahungu batanu, bapfiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye amazu yo mu gace ka Tshimpunda, muri Komini ya Kadutu mu Mujyi wa Bukavu.
Umuvugizi wa AFC-M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026, yavuze ko iyo nkongi yabaye mu masaha ya nyuma ya saa sita.
AFC-M23 yavuze ko umuriro watangiriye mu mazu atuwe yo mu gace ka Tshimpunda, ukaza gukwira vuba ugera no ku bigo bibiri by’amashuri biri hafi y’aho.
Mu nyubako zangijwe n’uwo muriro harimo Ishuri Ribanza rya Mosala, riherereye muri Komini ya Kadutu, ndetse n’Ishuri Ribanza rya Nongo riri muri Komini ya Bagira.
Iri huriro rivuga ko ubwo umuriro watangiraga, amakipe y’abatabazi yahise yoherezwa aho wari wibasiye, mu rwego rwo kuwuzimya no kuwurinda gukomeza gukwira mu zindi nyubako.
Usibye abantu 24 bapfuye, AFC-M23 yatangaje ko abandi 29 bakomerekejwe muri iyo nkongi, bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Bukavu.
Muri abo barwayi, 21 bari mu bitaro by’indembe. Muri bo, 17 bari mu Bitaro Bikuru bya Kadutu, mu gihe abandi bane bari mu Bitaro Bikuru by’Intara ya Bukavu.
AFC-M23 yavuze ko hatangiye iperereza ryimbitse rigamije kumenya icyateye iyo nkongi ndetse no gusobanukirwa neza imiterere y’ibyabaye.
Iri huriro ryihanganishije abaturage ba Bukavu n’imiryango yabuze ababo muri iyo nkongi, riyizeza ko ryakusanyije ubufasha bukenewe mu gutabara abahuye n’ingaruka zayo.
AFC-M23 yasabye abaturage gutuza, gukomeza gufashanya no kugira amakenga, ibasaba kandi kwirinda gukwirakwiza ibihuha cyangwa amakuru atizewe mu gihe iperereza rigikomeje.






