
Taleb utoza APR FC yongeye gutangaza ko impamvu Ernan Siluane atakinnye imikino ibiri iheruka muri CECAFA ari uko yari yavunitse kandi ko ariwe munyezamu we wa mbere.
Ibi yabitangaje ku wa 30 Nyakanga 2026, nyuma y’umukino iyi kipe yatsinzemo Vipers SC ibitego 2-1.
Yagize ati “Ejo hashize yanyuze mu cyuma (MRI) basanga afite igikomere ku ivi. Nanze kwishyira mu byago byo kumukinisha, navuganye na muganga. Naravuze nti sinakinisha umukinnyi ufite ikibazo. Akeneye kuvurwa, byatangiye uyu munsi, akeneye nibura icyumweru cy’ikiruhuko.”
Taleb yavuze ko nubwo hari Adolphe ndetse na Ivan, ko Siluane ari umunyezamu ukomeye kandi ufite ubunararibony
Yagize ati “Hari Adolphe na Ivan, abanyezamu bakiri bato b’Abanyarwanda. Gusa we ni umunyezamu ukomeye ufite ubunararibonye kuko yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Mozambique, yari muri Maroc mu Gikombe cya Afurika giheruka. Ndamwizeye ku bunararibonye bwe no gufasha abandi banyezamu nka Adolphe kandi tuzaba tumukeneye mu mikino mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi, mu minsi iri imbere tuzakina Champions League. Rero dukeneye umuntu ufite ubunararibonye. Ndamwifuriza gukira vuba. Yari yagiriye ikibazo rimwe na Dauda, we uyu munsi yakinnye ariko ahambiriye kuko twari dukeneye umukinnyi wo hagati kandi turi mu ntangiriro z’umwaka w’imikino, ntabwo waha umukinnyi iminota 90 abakinnyi bo hagati n’imbere kuko kuko barakora cyane, bitabaye ibyo bavunika.”
Taleb kandi yavuze ko iminsi 10 bakoze imyitozo idahagije, ndetse ko CECAFA itaje mu gihe cyizd
Yagize ati “twakabaye dukora iminsi 40 mbere yo kujya mu marushanwa, none twe twakoze iminsi 10. Ntabwo ari iminsi ihagije, ni igihe cyo kumenyana. CECAFA ntabwo yaje mu gihe cyiza kuri twe ku buryo twari kuba duhagaze neza.”
APR FC yasezerewe muri CECAFA Kagame Cup 2026, nyuma y’uko ititwaye neza muri iyi mikino iri ku era mu Rwanda.








