
Ku wa 30 Nyakanga 2026, Minisitiri w’Ingabo, Nyakubahwa Juvenal Marizamunda, yakiriye ku kicaro cya Minisiteri y’Ingabo Nyakubahwa Brig Gen Boubacar Diallo, Ambasaderi wa Repubulika ya Mali mu Rwanda.
Ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu byombi no kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare busanzwe hagati y’u Rwanda na Mali.
Impande zombi zongeye gushimangira ubushake bwazo bwo kurushaho guteza imbere umubano mwiza w’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano n’ubufatanye mu bya gisirikare.










