
Umuhanga mu gucura injyana z’umuziki ndetse akaba n’umuvangamiziki (DJ), Producer Huybbie avuga ko abahanzi nyarwanda by’umwihariko bakwiye kwibanda ku gukora injyana ziryoheye amatwi kugira indirimbo zabo zibashe kugera kure.
Munezero Hubert niyo mazina nyakuri ya Producer Huybbie umaze imyaka ine afasha abahanzi gucura injyana z’umuziki ndetse ubu akaba yaratangiye no kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki (DJing).
Huybbie niwe wakoze indirimbo nka “Peace Of Mind” ya Shemi, “Kikankane” ya DJ Pyfo na Kivumbi King, “Mississippi” ya Khire, “Vumbi” ya Okkama, “Ninde? Boss” ya Olluwa, n’izindi nyinshi zitandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na 3D TV RWANDA, Huybbie abajijwe ku kijyanye nicyafasha umuziki nyarwanda kugera kure ku rwego mpuzamahanga ubwo.
SOMA:Tonalite niwe wavuze mu kirango cya producer Muriroo
Yavuze ko abona icyo muzika nyarwanda ikeneye cyane ngo igere kuri ari abayishoramo imari kuruta uko bamwe bumva gukora injyana yihariye ya gakondo byayambutsa impaka.
Yaragize ati “Ikintu cyafasha umuziki nyarwanda ni ugushyiramo abashoramari benshi, naho ibyo kuvuga ngo umuziki nyarwanda wazamutse kuko hashyizwemo gakondo, n’ubundi iyo gakondo igiyemo hatarimo abo bashoramari nta hantu byagera.”
Akomeza avuga ko umuhanzi ushaka gukora indirimbo ikagera kuri ikindi yakwitaho ari gukora indirimbo mu ndimi zumva na benshi nk’Icyongereza cyangwa Igifaransa.Avuga ko na none injyana nziza, ibyiyumviro iha umuntu niba ibabaje cyangwa ibyinitse, imyandikire yayo nabyo byatuma indirimbo ikundwa.




