
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2026, nibwo hakinwe umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2026, maze urangira igitego cya Ferran Torres kibabaje Argentina.
Ni umukino watangiye ubona ko ikipe y’igihugu ya Espagne isatira cyane izamu rya Argentina inshuro nyinshi kuko mu minota 20 Espagne yari imaze gutera mu izamu rya Argentina ryari rinzwe na Emilliano Martínez inshuro zirenze 3.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ikipe zombi zinganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi aho ikipe ya Argentina yakiniraga inyuma cyane mu gice cya mbere yajyaga inyuzamo ikanataka izamu rya Espagne ariko bidahoraho.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye ikipe zombi zinganya ubusa k’ubusa maze hongerwaho iminota 6 y’inyongera.
Wari umukino w’amahane menshi k’uruhande rwa Argentina kuko yahawe amakarita atanu y’umuhondo ndetse byanaje kuviramo Enzo Fernandez ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 3 w’inyongera maze agahita ahubwa umutuku ahita asohoka mu kibuga nyuma yogutega umukinnyi wa Espagne.
Iminota 6 y’inyongera yarangiye bikiri ubusa k’ubusa maze ikipe zombi zijya mu minota 30 y’inyongera [Extra time].
Ku munota wi 106 Spain yari yagerageje uburyo bwinshi bw’ibitego ariko Martinez umuzamu wa Argentina akayibana ibamba yaje kubona igitego cyatsinzwe na Ferran Torres.
Mu minota 5 y’inyongera Argentina yabonye koruneri 3 zikurikiranya zose zatewe na Messi ariko ntizagize icyo zitanga.
Umukino warangiye ari igitego kimwe cya Espagne k’ubusa bwa Argentina, maze Spain ihita itwara igikombe cy’isi cyayo cya kabiri mu mateka. Nyuma y’icyo batwaye mu 2010.
Lionel Messi wakinnye uyu mukino wose ntabwo yakoze ku mipira myinshi ku buryo yari kwitegwaho igitego cyari guhindura umukino.
Lamine Yamal yakoze ibishoboka byose muri uyu mukino ngo abone igitego ariko ntabwo byamuhiriye, ariko mugenzi we Ferran Torres akaba yabigezeho ndetse igitego cye kikaba cyatumye Lamine yamal aba umukinnyi wa mbere mu mateka y’isi wegukanye igikombe cy’isi ari muto ku myaka 19.








