
Ku wa 25 Mata 1950 nibwo amateka yanditswe ubwo Boston Celtics yahitagamo Charles Henry Cooper w’imyaka 23 nk’umukinnyi wayo muri ‘NBA Draft’ mu majonjoro ya kabiri.
Chuck yashindikanyijwe cyane n’abantu mu gihe habagaho ibiganiro byo kumuhitamo bibaza ku bushobozi bitewe nuko yari umwirabura ariko Walter Brown wari nyir’ikipe yabwiye abo bari kumwe ati: “ Sinshishikajwe n’ibara rye.
Boston iratora Chuck Cooper”. Chuck Copper wagize ubutwari bwo kwinjira muri shampiyona ndetse na sosiyete itari yiteguye kwakira abantu basa nkawe agahangana n’ivangura ryari ririho muri icyo gihe, gufatwa nabi no kubuzwa serivise zimwe na zimwe byatumye ahinduka ikimenyetso cy’ impinduka muri shampiyona ya NBA bituma imiryango ifunguka ku bandi birabura.
Kuri ubu muri shampiyona ya NBA twagiye tubona abirabura benshi bagiye bakora amateka harimo nka Lebron James watsinze amanota menshi kuva NBA yatangira gukinwa, Bill Russell watwaye shampiyona nyinshi, Kareem Abdul Jabar, Kobe Bryant, Kevin Durant, Kawhi Leonard na bandi benshi.






