
Umuhanzikazi Sheebah Karungi mu kiganiro aherutse kugira “Let’s Talk About It Podcast” yavuze ko mugenzi we Winnie Nwagi yamwegereye akagerageza kumwunga na Spice Diana badakunze gucana uwaka.
Aba bahanzikazi bombi ni kenshi bahora bahanganye bikomeye ndetse n’iyo bagerageje kwiyunga ntibimara igihe.
Sheebah Karungi kandi muri iki kiganiro yakomeje kumvikanisha ko we nta hangana ashaka kuri Spice Diana, ngo uyu mugenzi niwe ujya ahora ahanganye.
Abahanzi bo muri Uganda benshi bazwiho guhorana ihangana hagati yabo gusa hakaba n’ababa babanye neza nk’uyu Sheebah abanye na Eddy Kenzo uyobora Federasiyo y’abahanzi akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni mu by’ubuhanzi.




