
Rutahizamu w’Amavubi Joy-Lance Mickels yashyikirijwe igihembo kidasanzwe na PFL muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Azerbaijan aho yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya 2025/26 n’ibitego 19.
Joy Lance Mickels yahembwe nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona aho yatsinze ibitego 19 ndetse mu marushanwa yose akabasha gutsindira ikipe ya Sabah akinira ibitego 28.
Uyu rutahizamu w’Amavubi akaba ari umwe mu bakinnyi bakomeje kwitwara neza ndetse akaba yitezweho kuzafasha byinshi ikipe y’igihugu y’u Rwanda ubwo izaba iri guhatanira itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika.
Joy Lance Mickels akaba yarabashije guhesha ikipe ye akinira ya Sabah FC ibikombe birimo igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’igihugu.




