
Shakira na Burnaboy bakoranye indirimbo y’igikombe cy’isi yitwa Dai Dai biteguye kuzifashisha itsinda rya Ghetto Kids ryo muri Uganda mu gitaramo cya nyuma gisoza iri rushanwa.
Kuri ubu itsinda rya Ghetto Kids ryo rikaba rizafatanya na Shakira na Burnaboy mu kuririmba indirimbo Dai Dai aho iyo ndirimbo ariyo yatoranyijwe nka kimwe mu bihangano byifashishwa mu bikorwa byo kwamamaza 2026 FIFA World Cup.
Itsinda rya Ghetto Kids ni rimwe mu matsinda azwi cyane muri Afurika mu kubyina. Ryashinzwe mu mwaka wa 2014 na Dauda Kavuma i Kampala muri Uganda aho iri tsinda ryatangiye rigizwe n’abana bo mu gace ka Katwe. Ryamamaye cyane nyuma yo kubyina indirimbo “Sitya Loss” ya Eddy Kenzo. Iyo video yakwirakwiye ku Isi yose binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Itangazo ritangajwe mu gihe Uganda irimo guhangana n’impungenge ku icyorezo cya Ebola, mu gihe amategeko mashya agenga ingendo muri Amerika akomeje kugira ingaruka ku bihugu bimwe na bimwe bya Afurika.




