
Umuhanzi w’Umunyarwanda Lona Glory agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo “All Eyes On Me” yakoranye na Kay Macky wo muri Zambia.
Lona Glory ubusanzwe akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na mugenzi we Macky ukomoka muri Zambia bose batuye muri kiriya gihugu.
Indirimbo “All Eyes On Me” aba bahanzi bombi bahuriyemo amajwi yayo asanzwe ari hanze mu gihe amashusho yo izajya hanze mu ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026.
Mu kiganiro twagiranye na Lona yatubwiye ko iyi ndirimbo amashusho yayo yakozwe na murumuna we Lona Pixel, akorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
SOMA:Lyvine Rwanda ahatanye mu bihembo bya East Africa Youth Awards
Agaruka ku butumwa iyi ndirimbo ifite, Lona yagize ati “Abantu benshi barakureba, bamwe bashaka kukubona utsindwa, abandi bashaka kukubona utsinda, amaso yose ari kuri wowe.Abashaka kukubona ugera ku ntsinzi ni abana bawe, abo ukunda n’umuryango wawe.”
“Ariko abakwanga cyangwa abaguhigira nabi bo bategereje kukubona ugwa hasi, kandi bahora bakwitegereza bashaka uburyo wamanuka. Ariko ugomba gukomera uko byagenda kose, kuko abo ukunda bakwitezeho byinshi. Amaso yose ari kuri njye.”
Uretse Kay Macky, Lona Glory ateganya no gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu barimo nka Chriss Eazy, Kivumbi King, Kevin Kade, Babu, King James na Bushali.







