
Umuhanzi Peruzzi yavuze ko yaretse umukobwa bakundanaga igihe yari atangiye kujya ahorana na Davido.
Yagize ati “Naretse kuvugana n’umukobwa twakundanaga nyuma yo guhura na Davido. Twajyanaga mu ndege tujya i Dubai, bukeye bwaho tukajya no muri Lebanon. Nari ndi kwishimira ibintu bitari byarigeze bimbaho mu buzima bwanjye.”
Peruzzi ni umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu kwandika indirimbo muri Nigeria ndetse zimwe mu ndirimbo za Davido zamenyekanye nka “Risky”, “FIA”, “Unavailable”, n’izindi.
Ibi byose uyu muhanzi yabikoraga ngo mu rwego rwo gufatirana amahirwe yari agize yo kugirana umubano na Davido maze aba yirengangije umukunzi we ngo ku buryo atanamuhamagaraga.







