
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe abandi bantu 46 bakekwaho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, dosiye zabo zoherezwa mu Bushinjacyaha mu gihe iperereza rikomeje no mu tundi Turere.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko aba bantu 46 biyongera ku bandi 81 bari barafashwe mbere, bose bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha abanyeshuri kubona ibisubizo by’ibizamini bya Leta.
Aba 46 bafashwe barimo umwe wo mu Karere ka Kirehe, 11 bo muri Kayonza, batandatu bo muri Rwamagana, 16 bo muri Nyabihu, babiri bo muri Musanze, batatu bo muri Gicumbi, bane bo muri Nyamagabe na batatu bo mu Karere ka Huye.
RIB yatangaje ko dosiye z’abafashwe bo mu Turere twa Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Nyabihu, Musanze, Nyamagabe na Huye zoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 14 Nzeri 2026, mu gihe iz’abafashwe bo muri Gicumbi zoherejwe ku wa 15 Nzeri 2026.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko bamwe mu barimu bigisha mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bihinduraga abatetsi kugira ngo babashe kugera ahakorerwa ibizamini.
RIB yavuze ko hari aho umwe mu barimu yajyanaga ibyo guteka ahakorerwa ikizamini, maze umwe mu bagenzuzi akamushyira ikizamini mu gikoni. Uwo mwarimu ngo yahitaga agikosora, nyuma bakajya gukopeza abanyeshuri ibisubizo.
Aba bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ububasha umuntu ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, icyaha kiri mu byiciro by’ibyaha bya ruswa.
Umuntu wahamwe n’icyo cyaha n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni 10 Frw, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 15 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Bakurikiranyweho kandi icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi, giteganywa n’ingingo ya 150 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uwagihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.
Dr. Murangira yavuze ko iperereza rigikomeje no mu tundi Turere, ashimira abaturage n’abandi bantu bakomeje gutanga amakuru afasha mu kumenya no gukurikirana abagize uruhare muri ibi bikorwa.






