
Bartina Koeman, umugore w’umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi, Ronald Koeman, yitabye Imana afite imyaka 65, nyuma y’imyaka myinshi ahanganye na kanseri y’ibere.
Ronald Koeman ni we watangaje inkuru y’urupfu rw’umugore we, amusezeraho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza agahinda gakomeye yatewe no kumubura.
Koeman na Bartina bari bamaze imyaka 41 bashakanye. Muri iyo myaka, babyaranye abana batatu ndetse bafite n’abuzukuru bane.
Bartina yigeze kurwara kanseri y’ibere mu 2010, aza gukira nyuma yo kuvurwa. Icyakora, iyi ndwara yongeye kumugarukaho mu 2018.
Mu 2023, ubwo yongeye gukorerwa ibizamini, abaganga basanze kanseri yari yarakwirakwiriye mu bindi bice by’umubiri.
Mu butumwa bwe bwo gusezera kuri Bartina, Koeman yavuze ko amwibukana urukundo, ishema n’agahinda kenshi. Yanamushimiye uruhare yagize mu buzima bwe ndetse n’inkunga yamuhaga mu kazi ke ko gutoza.
Koeman yavuze ko Bartina yamushyigikiraga mu kazi ke ko gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi, nubwo na we yari ahanganye n’uburwayi.
l






