
Uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea na Manchester City, Raheem Sterling, yemeye ibyaha bibiri birimo gutwara imodoka mu buryo buteye akaga no gutunga gaze ya nitrous oxide izwi nka “laughing gas”.
Sterling w’imyaka 31 yabwiye Urukiko rwa Basingstoke mu Bwongereza ko ku wa 28 Gicurasi 2026 yari atwaye Lamborghini Urus ye ifite agaciro ka £270,000 mu buryo buteye akaga, mbere y’uko akora impanuka.
Uyu mukinnyi kandi yemeye ko yari afite amacupa atandatu ya nitrous oxide, ndetse anemera icyaha cyo kutorohereza abayobozi mu iperereza ry’ibyabaye.
Iyi mpanuka yabereye ku muhanda wa M3, hafi ya Minley Interchange. Polisi yatangaje ko nta yindi modoka yari yabigizemo uruhare kandi ko nta muntu wakomeretse muri iyo mpanuka.
Sterling ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka ibiri kubera ibyo byaha, mu gihe urukiko ruzagena igihano azahabwa.
Sterling ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe kinini bagaragara muri ruhago y’u Bwongereza. Yakiniye ikipe y’igihugu imikino 82, ayitsindira ibitego 20.
Muri Premier League, yagize ibihe byiza cyane ubwo yakinaga muri Manchester City, aho yatwaranye na yo ibikombe bine bya shampiyona, League Cup eshanu ndetse na FA Cup imwe.
Nyuma yo kuva muri Chelsea, Sterling yerekeje muri Arsenal ku nguzanyo, mbere yo gukomereza muri Feyenoord aho yamaze igihe gito.
Kugeza ubu, Sterling nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Feyenoord.






