
Uwankunsi Nkusi Linda uzwi nka Lynda na Irenge Christian ubwo bari bagiye gukora ubukwe, umubano wabo wajemo agatotsi hasigaye iminsi ibiri gusa.
Amakimbirane yabo yari akomeye ku buryo Lynda yakuyeho impeta ya fiançailles yari yarambitswe na Christian, arayimusubiza ndetse amubwira ko umubano wabo urangiye.
Mu kiganiro bagiranye na ISIMBI, Lynda na Christian bavuze ko amakimbirane yabo yatewe ahanini n’imyiteguro y’ubukwe ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye batumvikanagaho.
Muri icyo gihe, Christian yagize impanuka ubwo yari avuye gusasa. Lynda amaze kumenya ibyabaye, yahise ajya kumureba.
Kuba Lynda yaragiye kureba Christian nyuma yo kugira impanuka, byaje gutuma bongera kuganira no kwiyunga. Bombi bongeye kubona ko bagifitanye urukundo kandi ko buri umwe akwiye kwita ku wundi.
Christian yavuze ko impanuka yagize yabafashije kongera gutekereza ku mubano wabo, kuko yabonye ko nubwo bari bashwanye, bagifitanye rukundo.
Nyuma yaho, Lynda na Christian bahuriye mu muhango wo gusaba no gukwa, aho basabanye imbabazi ndetse bongera gukomeza gahunda y’ubukwe.
Aba bombi bavuga ko amakimbirane yabo yaje kurangira ubukwe bwabo burakomeza.



