
Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Tems, yatangaje ko arambiwe abasore bamupfusha ubusa, avuga ko bamwe mu bamwegera mu rukundo bataba bafite gahunda ihamye yo kubana na we by’ukuri.
Tems yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na TikTok, ubwo yavugaga ku bijyanye n’abagabo bagerageza kumwegera mu rukundo, nyamara bamwe muri bo bakamutakariza igihe.
Uyu muhanzikazi yavuze ko kuri ubu atagishaka gukomeza gutanga umwanya ku muntu utazi neza icyo ashaka, kuko yifuza ko umubano w’urukundo uba ufite intego kandi ukagira aho ugana.
Ati: “Sinzongera gukunda abasore bapfusha ubusa igihe cyanjye… ntabwo bizongera kubaho. Ubu nta kibazo nk’icyo ngifite. Navuye mu byo gukundana n’abasore; ndetse sinavuga ko nigeze kuba muri ibyo bigeze.”
Tems kandi yavuze ko hari igihe yigeze kuvugana n’abasore benshi bamwegereye bamubwira ko bamukunda, ariko nyuma bakamwereka ko batari bafite gahunda yo kubaka umubano urambye.
Yavuze ko ibyo byatumaga bamwe bamupfusha igihe, mu gihe bo bashakaga gusa kugirana na we umubano w’akanya gato, ibintu yavuze ko atagishaka gukomeza kwemera.
Tems, umaze kuba umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye muri Afurika, yakunze kuvuga ku buzima bwe bwite n’uburyo ahitamo kwitwararika ku bijyanye n’urukundo, cyane ko ubuzima bwe bw’umwuga bumusaba n’umwanya uhagije



