
Ikipe ya Rayon sports yatsinze Jamus ibitego 3:1 ihita ikatisha itike yogukina umukino wanyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026, nyuma y’imyaka 28 itagera ku mukino wa nyuma wiri rushanwa.
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa moya mu minota 10 ya mbere y’umukino ikipe ya Jamus yageragezaga kugera imbere y’izamu rya Rayon sports cyane ariko na Rayon sports yanyuzagamo ikagera imbere y’izamu rya Jamus.
Guhera ku munota wa 11 kugeza ku wa 12 Jamus yokeje igitutu cyane izamu rya Rayon sports, ndetse yanabonye koruneri ariko itagize icyo itanga.
Ku munota wa 13 Rayon sports yamanukanye umupira maze Issa Djiguiba aha umupira Elie Tatou ashatse kuwutera abakinnyi ba Jamus bawushyira muri Koruneri, ni koruneri yatewe neza na Elie Tatou ku ipoto ya mbere ariko umuzamu wa Jamus ayishyira muri koruneri nayo yatewe na Elie Tatou ariko nayo itagize icyo itanga kuko umuzamu yahise ayikubita ibipfunsi.
Rayon sports yasaga niyakangutse ku munota wa 16 yatsinze igitego cya yatsinzwe na Muderi Akibar ku mupira yari ahawe na Kabange maze Mugmderi wari uhagaze neza ahita atsindisha umutwe.
Rayon sports yakomeje kwotsa igitutu izamu rya Jamus byaje gutuma ku munota 23 Jean Ngumbi wa Jamus yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yogukinira nabi Elie Tatou.
Ku munota wa 29 Rayon sports yabonye kufura yatewe na Kabange ariko umupira awutera hejuru y’izamu, ku munota wa 30 abakinnyi ba Jamus bazamukanye umupira neza maze abakinnyi ba Rayon sports bakora amakosa maze umusifuzi atanga kufura ariko itagize icyo itanga.
Ku munota wa 33 Issa Djiguiba yakiniye nabi Joseph Waithira maze ahabwa ikarita y’umuhondo. Ku munota wa 36 rutahizamu wa Rayon sports Junior Kameni yahaye umupira Attiso Kojjo wari uri imbere y’izamu ariko ateye mu izamu atera agapira koroheje maze umuzamu wa Jamus awukuramo.
Rayon sports nyuma y’uko yari imaze kubona igitego yatangiye gukinira inyuma cyane isa nireka abakinnyi ba Jamus bakayisanga mu rubuga rwayo maze nabo bakabona kuyataka.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Rayon sports ifite igitego kimwe k’ubusa bwa Jamus.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi, Ku munota wa 53 Kameni Junior yazamukanye umupira neza yinjira murubuga rwa Jamus ariko ntiyahita atera mu izamu umukinnyi wa Jamus ahita amusunika.
Rayon sports yari yakomeje kwotsa igitutu izamu rya Jamus yaje kubona igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Ibrahim Djingarey ku mupira wari uzamukanwe neza na Issa Djiguiba wamuhaye pase y’agatsinsino maze Djingarey wari uhagaze neza ahita ashyira mu izamu.
Ku munota wa 59 Laurent Ramazani yahawe umuhondo nyuma yogutega Issa Djiguiba ndetse na Thomas Bawak kapiteni wa Jamus kubera gushotorana.
Ku munota wa 67 Haringingo yakoze impinduka 2 icyarimwe aho Nizeyima Mubaraka yasimbuye kameni Tambwe asimbura Issa Djiguiba wari wagize umukino mwiza. Ku munota wa 69 Diaro mbandiago yatsinze igitego cya mbere cya Jamus kuburangare bwaba myugariro ba Rayon sports.
Kuva Jamus yabona igitego yokeje igitutu izamu rya Rayon sports mu buryo bukomeye cyane, ku munota wa 74 abakinnyi ba Rayon sports bazamukanye umupira neza ariko Djingarey ageraje gutsisha umutswe umupira awutera hanze y’izamu.
Ku munota wa 79 umutoza Haringingo yakoze izindi mpinduka aho Nisingizwe Christian yinjiye mu kibuga asimbuye Elie Tatou , Didier yasimbuye Nizeyimana Mubarakh nawe wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Ku munota wa 86 Tambwe winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya 3 cyarigiturutse kuri kufura yari itewe neza.
ku munota wa 89 Rayon sports yakoze izindi mpinduka aho Borris Gebenou yasimbuye Attiso Kojjo, Ku munota wa 6 w’inyongera Muderi Akibar yateye igiti cyizamu bwari ubundi buryo Rayon sports yari kubonamo igitego cya Kane.
Rayon sports izakina na Gor Mahia yo muri Kenya ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026, uzakinwa ku wa Gatanu sa moya (19h00).
Rayon sports igeze ku mukino wa nyuma wa CECAFA nyuma y’imyaka 28 kuko yaharukaga gukina umukino wa nyuma mu 1998.









