
Umunya-Ghana ukinira ikipe ya APR FC Seidu Dauda Yussif yatakambiye abakunzi ba APR FC abasaba kuza kubashyikira, ndetse ashimangira ko baterwa ishema nabo.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya APR FC irakina na Vipers SC mu mukino wa nyuma wo mutsiinda A kuri sitade Amahoro saa (19h00)
Umukinnyi wa APR FC Seidu Dauda Yussif yasabye abakunzi ba APR FC kuza kubashyigikira.
Yagize ati “Bakunzi ba APR FC, dufite umukino duhuramo na Vipers SC kuri Stade Amahoro, mutubabarire, turabinginze na none muzaze kudushyigikira muri benshi.”
Yakomeje abasezeranya ko batazabatenguha ahubwo bazakora ibishoboka byose bakabashimisha.
Ati “Turabasezeranya ko tutazabatenguha, muzaterwa ishema natwe. Mutubabarire ibindi byose tubishyire ku ruhande, turabakeneye ngo mudushyigikire, dukeneye amasengesho yanyu. Turabashimira uko mudushyigukira.”
APR FC kugirango ikomeze muri 1/2 wabigereranya nko kwurira umusozi unyerera kuko isabwa gutsinda Vipers SC ibitego 4-0 nkaho ibyo bigmdahagije na Gor Mahia atsindwa na Grade Républicaine.







