
Nyamurasa Packwell usanzwe ufata ndetse akanatunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi yashyize hanze album nshya ye yitwa imyaka 30 yemeza ko ishingiye cyane ku buzima bwe bwite ndetse n’ibindi bitandukanye yagiye abona mu buzima yanyuzemo.
Mwenedata Sosthene wamenyekanye nka Packwell Nyamurasa mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi aho yemeza ko yatangiye urugendo rwa muzika rwo kuririmba mu mwaka wa 2026 aho agomba kwibanda ku muziki wuzuyemo amarangamutima akora ku buzima bwa buri munsi dore ko ubuhanzi bwe bushingira ku buzima bwe bwite no kuba yarisanze afite impano yo gukora umuziki kuva akiri muto.
“IMYAKA 30” ni album ya mbere ya Packwell Nyamurasa, ikubiyemo inkuru z’ubuzima, urukundo, Ubwitange, imibereho yo ku muhanda ndetse n’amarangamutima ashingiye ku nkuru nyakuri aho iyi Album ihuza injyana zitandukanye zirimo Hip Hop ndetse na Drill ikaba igaragaza ubuzima bw’umusore uri guharanira inzozi ze mu rugendo rwa muzika.
Mu ndirimbo zigize iyi Album hakaba hariho indirimbo Mama yakoreye umubyeyi we , Sacrifice, I Miss you ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye aho iyi Album yamaze kuyishyira hanze ku wa 4 Gicurasi 2026.




