
Umuhanzi akaba n’umushoramari Uncle Austin nyuma y’amezi abiri amaze ahagaritse itangazamakuru yatangaje ko abangamiwe cyane no gusanga yigunze bitewe no kumenyera ubuzima bwa radio bityo ari kunyura mu buzima butamworoheye.
Uncle Austin umwe mu bahanzi ndetse akaba yarahize ari umunyamakuru ufite izina rikomeye mu Rwanda yatangaje ko nyuma yo gisezera mu itangazamakuru kuri ubu ari ibintu biri kumugora cyane bituma ashiduka ari gutanga amabwiriza kuri Kiss FM atakihakora.
Akaba yakomeje atangaza ko bitewe n’uburyo yari amaze kumenyera ubuzima bwo mu itangazamakuru usanga kuri ubu abayeho yigunze kuko ryamufashaga guhura n’abantu batandukanye ibyo bigatuma ahora yumva yishimye atari wenyine.
Uncle Austin akaba asanzwe ari umwe mu bahanzi namaze igihe kirekire mu muziki Nyarwanda aho yagiye akora indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa cyane.



