
Nyuma y’uko Joshua Baraka atandukanye na Lobstar Entertainment na Ssese Nation barebereraga inyungu ze mu muziki, kuri inkuru iri kivugwa cyane mu myidagaduro ya Uganda ni uko aba bagabo bashobora guhita bafata umuhanzikazi muto Mbeewo akazamurwa nk’uko byagenze kuri Baraka.
Mbeewo w’imyaka 18 ni umwe mu mpano Uganda ifite mu muziki ugezweho (Urban Music), ndetse Lobstar uyu wakoranye na Joshua Baraka imyaka igera kuri 5, akamufasha kuba umuhanzi mpuzamahanga, aherutse kuvuga ko Mbeewo ari we ukurikira.
SOMA:Joshua Baraka n’umukunzi Etania bafite ‘Manger ‘
Mu minsi ishize Joshua Baraka nawe wakoranaga na Lobstar, yigeze kugirana ikiganiro kuri TikTok Live na JAE5 wamukoreye indirimbo nka “Wrong Places” na “This Time” zikunzwe cyane, maze amwereka Mbeewo nk’impano nshya bagomba gukorana.
Mbeewo uri kuvugwa cyane muri Uganda, afite indirimbo nka “Kalembwe”, “Owakabi Wange”, n’izindi.




