
Mu ikorwa ry’indirimbo Bagupfusha ubusa yahuriwemo n’abahanzi batandukanye imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane Uncle Austin yahishuye uburyo igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyazanywe na Safi Madiba agendeye ku nkuru ya Butera Knowless ndetse ko n’amagambo baririmbyemo ariwe bavugaga.
Bagupfusha ubusa n’indirimbo yakunzwe cyane gusa bisaba byaje guhishurwa na Uncle Austin ko iyo ndirimbo ijya gukorwa igitekerezo cyavuye kuri Safi Madiba agendeye kubyo yabonaga ku muhanzikazi Butera Knowless bigeze gukundanaho ndetse ko n’amagambo abahanzi bagendeyeho baririmba bagendeye kuri uyu muhanzikazi.
Uncle Austin akaba yatangaje ko yageze kuri studio agasanga Safi Madiba ari gukora kuri iyo ndirimbo icyo gihe nawe agahita yumva yaririmbamo icyo gihe bakaba barikumwe na Dj Zizou umwe mu bamenyekanye mu bagiye bahuriza hamwe abahanzi bagakora indirimbo zakunzwe cyane.
Safi Madiba na Butera Knowless bakaba barakanyujijeho mu rukundo aho nyuma baje gutandukana Knowless akaba yaraje gukundana na Ishimwe Clement wa Kina Music ubu bakaba babana nk’umugore n’umugabo.



