
Jimmy Muyumbu w’imyaka 38 wahoze atuye i Glendale muri Leta ya Arizona, arashinjwa n’ubushinjacyaha ibyaha birimo umugambi wo gukora uburiganya mu bwishingizi bw’ubuvuzi no gukora uburiganya mu buvuzi, umugambi wo kunyereza amafaranga.
Ni umugambi bivugwa ko yakoze binyuze ku kigo cyita ku bafite ikibazo cyo kubatwa n’ibiyobyabwenge muri Arizona cyishyuje gahunda ya Medicaid ya Arizona amafaranga arenga miliyoni 44 z’amadolari ya Amerika (Miliyari zigera kuri 64 Frw).
Nk’uko bikubiye mu nyandiko y’ibirego, Muyumbu yari nyiri kandi akayobora ikigo cyita ku barwayi batarara mu bitaro cyitwa Motherland Counseling LLC (Motherland) giherereye i Phoenix muri Arizona.
Iki kigo cyavugaga ko gitanga serivisi zo kuvura no gufasha abantu bafite ibibazo byo kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge.
Muyumbu yandikishije Motherland nk’utanga serivisi z’ubuvuzi muri gahunda ya Medicaid ya Arizona izwi nka Arizona Health Care Cost Containment System (AHCCCS). Yashakaga abarwayi bari muri gahunda ya American Indian Health Program, gahunda ya AHCCCS igenewe Abanyamerika kavukire.
Ubushinjacyaha buvuga ko Muyumbu n’abo bafatanyije umugambi bakoresheje abo barwayi, batanga inyemezabwishyu z’ibinyoma zingana na 44,920,644$ kuri AHCCCS ku serivisi zitigeze zitangwa, zatanzwe mu buryo butandukanye n’ubwo zishyuwe, zari zifite ubuziranenge buke cyane ku buryo zitari gufasha mu kuvura, zitari mu mugambi uwo ari wo wose wo kuvura abarwayi, zari zarahawe cyangwa zakiriweho ruswa n’indonke zitemewe, ndetse zimwe muri zo zitiri zikenewe mu buvuzi.
AHCCCS yishyuye hafi 36,678,016$ hashingiwe kuri ibyo birego by’uburiganya.Nyuma yaho, bivugwa ko Muyumbu yakoresheje ayo mafaranga yabonye mu buryo bw’uburiganya agura imitungo itimukanwa (real estate) mu gace gakikije Phoenix kugira ngo ayanyereze.
Leta ya Amerika yamaze gufatira amafaranga agera ku bihumbi 104,463$ akekwaho kuba yaraturutse muri uwo mugambi w’uburiganya.
Uru rubanza rurimo gukurikiranwa n’umwunganizi wa Leta Sarah Edwards, Jim Hayes ushinzwe ibikorwa bya National Rapid Response Strike Force, hamwe n’Umushinjacyaha wa Leta ya Amerika muri Arizona Matthew Williams. Ibijyanye no gufatira no kunyaga umutungo bikurikiranwe na Joseph Bozdech.




