
Umuhanzikazi Bwiza witegura gutaramira iwabo mu Karere ka Bugesera mu bitaramo bya “Summer Country Tour”, yamaze guha gasopo abo bari kumwe.
Mu magambo yanditse kuri konti ye ya Instagram, yagize ati “Mwivuge ibigwi, muhigane ubutwari, ariko ndababwiza ukuri ko kuri uyu wa Gatandatu uzaba umunsi wanjye.”
Mu butumwa bwe yasoje agira ati “Ntushobora gukina n’umwamikazi ku ntebe ye.”
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2026, ubwo ibi bitaramo bizaba bigeze ku munsi wabyo wa Gatatu, bizerekeza i Bugesera aho Bwiza n’umuryango we batuye.






