
Perezida Kagame yavuze ko udushobora kubaka sosiyete ikomeye ushingiye ku byishimo by’ako kanya.
Yagize ati “Ntidushobora kubaka sosiyete ikomeye dushingiye ku byishimo by’ako kanya; ahubwo sosiyete ikomeye kandi yihangana ni yo ituma abantu babaho neza kandi bakagira ibyishimo.”
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu Nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yabereye i Rusororo mu Intare Arena ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango.







