
Polisi y’u Rwanda yemeje ko abapolisi babiri bagaragara mu mashusho yafatiwe muri Gare ya Rubavu bafunzwe, nyuma yo kugaragara bafata umukobwa bamushinja kwambara ikanzu ngufi.
Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize iti: “Abapolisi bagaragara muri aya mashusho bafashwe ndetse barafungwa. Uwo mukobwa na we yarenganuwe.”
Polisi y’u Rwanda kandi yavuze ko, uretse gufata no gufunga abo bapolisi bagaragara muri ayo mashusho, abapolisi bose bahawe amabwiriza kandi bihanangirizwa ko bagomba kwirinda ko ibikorwa nk’ibi byongera kubaho.
Ibi bibaye mu gihe impaka ku myambarire ikwiye mu ruhame zikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y’uko hari abakobwa basubijwe inyuma ku muryango w’igitaramo cya Diamond Platnumz, kubera imyambarire yabo.
Nyuma y’ibi bikorwa, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko imyitwarire nk’iyi idakwiye, basaba ko hafatwa ingamba kugira ngo ibikorwa nk’ibi bitongera kubaho.
Ku rundi ruhande, hari abavuga ko hari imyambarire idakwiye mu muco nyarwanda, cyane ko hari abantu bakunze kugaragara mu ruhame bambaye imyenda bamwe babona ko idahesha uyambaye icyubahiro.
Ikibazo cy’imyambarire ikwiye mu ruhame cyongeye guteza impaka, nyuma y’uko mu myaka ishize nabwo cyavugishije benshi ubwo Mugabekazi Liliane yafatwaga nyuma yo kugaragara mu gitaramo cya Tay C.





