
Mu mpera z’icyumweru gishize nta nkuru yavugwaga cyane mu myidagaduro ya Uganda kuruta iy’umuhanzikazi Kin Bella wavugaga mu rukundo na Shakib Lutaaya uherutse gutandukana na Zari Hassan.
Ibi byose bigaturuka ku mashusho yagiye hanze uyu muhanzikazi witazira “Small Big Girl”, yagaragaye aherekeje Shakib ku kibuga cy’indege ubwo yajyaga muri Kenya mu murwano yatsinze Arrow Bwoy mu iteramakofi.
Ubusanzwe amazina nyakuri ya Kin Bella yitwa Niwabo Belinda akaba umuvandimwe wa Uwase Blandine uzwi nka “Blandy Star” mu itangazamukuru n’imyidagaduro mu Rwanda.
Kin Bella yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Zente Za Pill” ari kumwe na Nandor Love, “Tonesipata”, “Sikansonyi”, n’izindi.






