
UEFA yaburiye Gianni Infantino ko uburyo ayobora FIFA butagomba gukomeza, isaba ko imiyoborere ya FIFA isubirwamo mu buryo bwimbitse kandi bwuzuye.
Mu itangazo rikomeye, UEFA yashyize hanze yavuze ko muri FIFA habayeho amayeri akorwa mu ibanga, amasezerano akemangwa akorerwa inyuma y’amarido, n’abantu batamenyekana bafata ibyemezo, bityo isaba impinduka zikomeye mu buyobozi bwa FIFA. Ibi byabaye ubwo FIFA yari imaze gusubika gahunda ya Infantino yo kugurisha imigabane mu bikorwa byayo birimo Igikombe cy’Isi.
Nubwo UEFA itarasaba ko Infantino yegura, abayobozi bayo bemeza ko adakwiye gukomeza kuyobora FIFA nyuma y’iki kibazo. Hari n’ibimenyetso ko bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe akomeye y’umupira ku isi batangiye gushaka umukandida bazahatana mu matora ya Perezida wa FIFA ateganyijwe umwaka utaha.
UEFA yavuze ko izakomeza gukorana n’amashyirahamwe ayigize ndetse n’andi mashyirahamwe yo ku migabane itandukanye kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse ry’uko iki kibazo cyabaye, kandi hafatwe ingamba zituma kitazongera kubaho. Yavuze ko nta buryo na bumwe bwo gukemura ikibazo bukwiye kwirengagizwa.
UEFA yanashinje Infantino kuba atarubahirije amasezerano ye yo kuyobora mu mucyo no kubazwa inshingano, ayo yari yaratanze mbere yo gutorerwa kuyobora FIFA bwa mbere mu 2016.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) ryashyigikiye UEFA, risaba ko hakorwa isuzuma rikomeye ry’imiyoborere ya FIFA kugira ngo umupira w’amaguru ku isi uyoborwe mu mucyo kandi ku nyungu z’ibihugu byose 211 bigize FIFA.
Mu Buholandi, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryavuze ko ritakigirira icyizere ubuyobozi bwa Infantino, kubera uburyo iki kibazo cyagenze.
Nubwo Infantino yari ateganyijwe kongera gutorerwa kuyobora FIFA nta mukandida bahanganye, ubu bishobora guhinduka kuko hari abakomeje gushaka umuntu uzamuhatana. Nubwo afite inkunga y’amashyirahamwe arenga 200, ayo mashyirahamwe ashobora kuyikuraho mbere y’uko igihe ntarengwa cyo gutanga abakandida kigera ku wa 18 Ugushyingo.
Mu bashobora kwiyamamaza harimo:
•Nasser Al-Khelaifi, Perezida wa Paris Saint-Germain (nubwo bivugwa ko atabyifuza cyane).
•Victor Montagliani, Perezida wa CONCACAF.
•Salman Al-Khalifa, Perezida wa AFC, wahatanye na Infantino mu matora ya 2016 ariko aratsindwa.
UEFA yanibukije amagambo Infantino yavuze mu 2016 ubwo yiyamamazaga, aho yasezeranyaga gukorera mu mucyo no gukoresha amafaranga ya FIFA mu guteza imbere umupira w’amaguru. UEFA yavuze ko ibyo yasezeranyije atabigezeho, ahubwo yagerageje guteza imbere amasezerano atanyuze mu mucyo.
UEFA yanenze kandi gahunda ya FIFA Forward, ivuga ko amafaranga menshi ari muri konti za FIFA aho gukoreshwa mu guteza imbere umupira w’amaguru mu bihugu byose. Yavuze ko bidakwiye kugurisha umutungo wa FIFA kugira ngo haboneke amafaranga yo gutera inkunga ibihugu, ahubwo ayo mafaranga asanzwe ahari yakagombye gukoreshwa neza.
UEFA yasoreje ivuga ko iyi ari insinzi y’umupira w’amaguru muri Rusange.
Yagize uti “Iyi ni intsinzi y’umupira w’amaguru muri rusange. Ariko si iherezo ry’uru rugamba. Gahunda yavanyweho, ariko umurimo wo kongera kubaka icyizere muri FIFA uracyatangira.”






