
FIFA yashyizeho itariki ntarengwa ku banyamuryango bayo, kugira ngo bemeze gahunda izatuma buri mu nyamuryango wese ahabwa miliyoni 20 z’amadolari, mu mushinga ushyigikiwe na Kushner.
Mu masezerano yatangajwe bwa mbere n’ibinyamakuru The Times na Financial Times, FIFA irateganya gukusanya hafi miliyari 4.2 z’amadolari mu mwaka wa 2026 binyuze mu kugurisha imigabane ingana na 20% mu kigo gishya kiyishamikiyeho, gifite agaciro kagereranywa kuri miliyari 20 z’amadolari.
Ku wa Kabiri mu gitondo, FIFA yemeje uwo mushinga, itangaza ko icyo kigo gishya kizitwa FIFA Forward Enterprise, kandi ko kizaba gishinzwe ibikorwa by’ubucuruzi ndetse no gutegura amarushanwa n’ibindi bikorwa by’imikino bya FIFA.
FIFA yavuze ko amashyirahamwe yayo 211 ayigize azahabwa buri rimwe inkunga ya miliyoni 20 z’amadolari m guhe uwo mushinga wekwezwa, kandi ko inkunga ihabwa abanyamuryango buri mwaka izakomeza kwiyongera kugeza mu 2038.
FIFA kandi yavuze ko izakomeza kuba nyir’ubwite mukuru w’icyo kigo gishya, ndetse igakomeza kugira ijambo rya nyuma ku ngengabihe y’amarushanwa n’imikino, imiyoborere n’ibyemezo bijyanye n’amategeko.
Ikigega Thrive Eternal, cyashinzwe na Josh Kushner binyuze muri Thrive Capital, kikaba cyarigeze no kugura imigabane mike mu ikipe ya San Francisco Giants, ni cyo kizayobora itsinda ry’abashoramari. FIFA yavuze kandi ko iri kugirwa inama n’inzobere mu by’imari zo muri JPMorgan.
Uyu mushinga ugomba kubanza kwemezwa n’ubwiganze bw’amashyirahamwe yose agize FIFA.
Amakuru ya Sky News avuga ko UEFA itari yaramenyeshejwe uyu mushinga mbere yo ku wa Kabiri, bityo ikaba yateguye inama yihutirwa izabera kuri internet muri iki cyumweru kugira ngo iwuganireho.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye avuga ko Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashyizeho itariki ntarengwa ya 19 Nzeri kugira ngo abanyamuryango batore bemera cyangwa banga uyu mushinga, niba bifuza kubona ako kanya inkunga ya miliyoni 20 z’amadolari.
Nk’uko Agence France-Presse (AFP) yabitangaje, ishingiye ku itangazo rya Minisitiri wa Siporo w’u Bufaransa, Marina Ferrari, inama yihutirwa ya UEFA iteganyijwe kuba ku wa Gatatu. Ferrari yagize ati: “Mu gihe hari umushinga ushobora guhindura cyane umupira w’amaguru, ni ingenzi ko ibihugu n’inzego z’i Burayi bivuga ijwi rimwe.”
Bivugwa ko UEFA iri no gusuzuma gukangisha kwanga kwitabira amarushanwa ya FIFA, harimo Igikombe cy’Isi n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (Club World Cup).
Mu byumweru bishize, umubano hagati ya UEFA na FIFA warushijeho kuzamo ubushyamirane. Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, ntiyitabiriye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi kubera kutumvikana na FIFA ku bibazo bitandukanye, birimo icyemezo cyo gukuraho ikarita itukura yari yahawe rutahizamu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Folarin Balogun, nk’uko Reuters yabitangaje.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Gatatu mu gitondo, UEFA yavuze ko yagiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye mu mupira w’amaguru, ishimangira ko hari “ukutemeranya gukomeye kandi kugenda kwiyongera” ku mugambi wa FIFA. Yanenze kandi kuba FIFA yarashyizeho itariki ntarengwa yo ku wa 19 Nzeri, ivuga ko kuba abanyamuryango bashobora kwamburwa miliyoni 20 z’amadolari nibadatora vuba “bigaragaza neza uko uwo mushinga uteye.”
The Times yatangaje ko Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ashobora kuzagira uruhare rukomeye muri iki kigo gishya. Nubwo aziyamamariza indi manda umwaka utaha, amategeko ya FIFA ateganya ko atazarenza manda ze nyuma ya 2031.
Amakuru aturuka mu bayizi hafi avuga ko Infantino ashobora kuzaba Komiseri cyangwa Umuyobozi Mukuru (CEO) w’icyo kigo nyuma yo kurangiza manda ye ya nyuma. Gusa, Infantino yabwiye The Times ko icyo gitekerezo “kitigeze kigibwaho impaka.”
Itangazo rya FIFA ntiryasobanuye neza uruhare azagira muri icyo kigo mu gihe kiri imbere.
Infantino amaze igihe anengwa kubera umubano wa hafi afitanye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uwo yahaye igihembo cya mbere cya FIFA Peace Prize mu Ukuboza gushize. Nk’uko The Times yabitangaje, FIFA yanagishije inama ubutegetsi bwa Trump kuri uyu mushinga.
Icyakora, Jared Kushner, umukwe wa Perezida Trump akaba n’umuvandimwe wa Josh Kushner, ntabwo ari umwe mu bashoramari biteganyijwe ko bazashyigikira uyu mushinga.
Mu gihe uyu mushinga wakwemezwa birumvikana ko n’idhyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahabwa kuri ayo mafaranga akabakaba muri miliyari 30 Frw.






