
Ku munsi w’ejo washize ku cyumweru kuri sitade ya Kigali Pele nibwo byari biteganyijwe ko ikipe ya APR FC ihakorera imyitozo ariko birangira iyo myitozo idakozwe kandi ikipe yahageze.
Ku isaha ya saa moya n’iminota 35 nibwo byari biteganyijwe ko ikipe ya APR FC iza gukora imyitozo yanyuma, nyuma y’uko ikipe ya Grade Republican bakina kuri uyu wa mbere yari imaze gukora imyitozo ku isaha ya saa moya (19h00) nkuko byari byatenganyijwe n’ababishinzwe.
Ubwo ikipe Grade Republican yasozaga imyito amatara ya Sitade ya Kigali Pele yahise azima ariko ubwo yazimaga hari abantu bo muri APR FC bari bamaze kugera muri Sitade.
Uwahaye amakuru 3D TV RWANDA yavuze ko abakinnyi ba APR FC nabo baje ariko ngo bakaba baraziye mu modoka itari iyo APR FC isanzwe igendamo, uwaduhaye amakuru ndetse wanabyiboneye yatubwiye ko nyuma muri uwo mwijima abakinnyi ba APR FC nabo baje mukibuga.
Birumvikana ko bigoye ko uwatanze amakuru yari kumenya ibiri gukorwa cyangwa kumva ibyavugwaga kuko amatara ya Sitade ya Kigali Pele yari yazimye, bigoye no kumenya ko yari yazimijwe cyangwa ari Mazutu yari yashize ndetse binagoye ko yari gufata ifoto cyangwa amashusho kuko hari mu mwijima.
Itangazamakuru naryo ryari ryemerewe gufata iminota 15 y’imyitozo ntayo ryabonye kuko bake batageze kuri batanu bari bahari batashye batayifashe kuko amatara yari yazimye.
Uwatanze amakuru yatubwiye ko yarinze ava aho yari ari ahakuwe n’ababishinzwe iyi kipe itari yava mu kibuga, ubwo byari bimaze kuba hafi saa Mbiri zirengaho hafi iminota 30.
Umunyamakuru wa 3D TV RWANDA wahawe aya makuru byamuteye kwibaza niba ayi yari inama cyangwa bari bategereje ko amatara yaka cyangwa yari yazimijwe ku bushake kugirango hakorwe icyo twe twaketse ko ari inama.
Amakuru azwi na benshi bazi ko ikipe ya APR FC itegeze igera kuri Kigali Pele, ariko amakuru dufite ni uko iyi kipe yahageze.
Amakuru avuga ko ikipe ya APR FC yari yabanje gukorera imyito ku kibuga cy’imyitozo kiri i Shyorongi aho isanzwe iyikorera.
Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Gor Mahia ibitego bitanu ku busa na Gor Mahia mu mukino ubanza wo mutsinda A mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, iri kubera mu Rwanda.
Ikipe ya APR FC irakina na Grade Republican kuri uyu wa mbere saa Kumi n’ebyiri (18h00) kuri sitade ya Kigali Pele.






