
Abakunzi ba Rayon Sports babaye intatenguha ku ikipe yabo bahaye umukoro ubuyobozi wo kwibaza niba umwaka utaha w’imikino iyi kipe bazayubaka bikomeye kuburyo itazongera kwisanga iri guhatanira ikintu ku munota wa nyuma kandi mu buryo bugoranye.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kujya ku isoko ry’abakinnyi batandukanye aho kuri ubu bamaze gusinyisha abakinnyi batanu gusa abakunzi babo bakaba bakomeje kwibaza niba uretse kugura abakinnyi bakiri bato iyi kipe izajya kwisoko ikagura abakinnyi b’ibikorankota.
Mu bakinnyi batanu ikipe ya Rayon Sports yasinyishije hakaba higanjemo abakinnyi bakiri bato nyamara abafana bo bakaba batangaza ko bifuza abakinnyi bakomeye bazashobora guhangana kuburyo ikipe ya Rayon Sports itazongera kubura ibikombe byombi.
Nubwo ikipe ya Rayon Sports itabashije kwegukana igikombe na kimwe muri uyu mwaka w’imikino gusa abakunzi bayo bakaba barayibaye hafi bishoboka byatumye banasigira umukoro wo kububakira ikipe ikomeye uyu mwaka izabasha kubaha ibyishimo.




